Muhanga: Akarere kashimiye IMC Yateye inkunga abaturage
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026, Meya w’Akarere ka Muhanga Yashimiye kompanyi yitwa IMC yateye inkunga abaturage bo mu murenge wa Kabacuzi yo kugura imbuto y’ibijumba bigezweho byahinzwe kuri 15Ha.
Iyo ngunga IMC yayitanze mugihe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, akarere ka Muhanga kari kihaye intego yo y’uko abaturage bazahinga imbuto nziza y’ibijumba bivamo biswi n’amandazi kuri 150Ha.
Iyo ntego akarere kayigezeho bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa barimo na IMC icukura amabuye y’agaciro, yatanze inkunga y’amafanga asaga Miliyoni zirindwi agurwamo Toni 9.5 z’imigozi yahinzwe kuri 15a.
Meya w’akarere ka Muhanga KAYITARE Jacqueline, ubwo abaturage bahinga iyo migozi mu kwezi kwa 3, 2026 yashimiye IMC agira ati : ”Turashima cyane uruhare rw’iyi kompanyi IMC”.
Uretse Meya, n’abaturage bishimiye ko bahawe imbuto nziza y’ibijumba igezweho bigogizwemo uruhare na IMC .
Iyi Kompanyi Icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Kabacuzi w’akarere ka Muhang, uretse kuba yaratanze imigozi y’ibijumbi, yagize uruhare no mu kubakira abatishoboye, Kubatangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ndetse ikora n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage bo mu bice ikoreramo.