IMC Ltd yavumbuye Lithium i Kabacuzi
IMC Ltd, sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorera mu Rwanda, ifite icyicaro i Gatenga, Kigali, yatangaje ko yabonye ubutare bwa lithium mu birombe byayo biri mu gace ka Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga.
Ubusanzwe, IMC , ifite icyangombwa cyo gucukura Gasegereti na Koruta , Gusa amategeko yemera ko uvumbuye inganzo y’ubundi bwoko bw’amabuye y’agaciro aho akorera, nabyo abisabira uruhushya akayacukura. Lithium ni ubutare bukomeye bukoreshwa mu gukora batteries, imodoka zikoresha amashanyarazi, ndetse no mu kubika ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba n’umuyaga.
Kuba IMC ivumbuye Lithium aho ikorera biratuma agace ikoreramo karushaho kugira agaciro. Ibitu aka gace kitezweho Gukurura ishoramari n’iterambere ry’igihe kizaza.
IMC Ltd ikorera mu buryo bwemewe n’amategeko, ifite uruhushya rw’imyaka 10 (2023–2033). Ikomeje kwiyemeza gukoresha ubucukuzi burambye, kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.